Inzego
Inteko rusange
Inteko rusange ni urwego rukuru. Igizwe n’Abepiskopi Gatolika bosendetse n’abanyamuryango b’icyubahiro.
Inama y’Ubutegetsi
Inama y’ubuyobozi ni urwego rushinzwe kuyobora umuryango, rukaba rugomba gutanga raporo ku nteko rusange
Ubunyamabanga Bukuru
Ubunyamabanga Bukuru ni urwego nshingwabikorwa rw’umuryango. Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije bashyirwaho n’inteko rusange. Ubunyamabanga bukuru buhagararira Caritas Rwanda mu nzego za Leta, imiryango yigenga n’abafatanyabikorwa, mu gihugu no hanze yacyo.
Caritas Rwanda ikorera imirimo yayo ya buri munsi mu mashami ane: Ubuyobozi n’Icungamutungo, Imibereho myiza, Ubuzima n’Amajyambere.
Ishami ry’Ubuyobozi n’Icungamutungo
Iri shami rishinzwe ubuyobozi, gucunga umutungo no guha Caritas za Diyoseze ubujyanama mu icungamutungo.
Ishami ry’imibereho myiza
Iri shami rishinzwe gufasha abatishoboye kugira ngo nabo bashobore kugira icyo bimarira, itabara abagwiriwe n’ibiza, rikora kandi ubukangurambaga ku byerekeye urukundo n’impuhwe.
Ishami ry’Ubuzima
Iri shami rishinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubuzima, guhangana n’indwara z’ibyorezo nka Sida, Malariya, igituntu, kunoza imirire, kuboneza urubyaro hubahirizwa uburyo bwa kamere. Rishinzwe kandi guhuza ibikorwa no gukorera ubuvugizi ibigo nderabuzima 108 n’ibitaro 10 bya Kiliziya Gatolika ribinyujije muri Caritas za Diyosezi.
Ishami ry’amajyambere
Iri shami rishinzwe guteza imbere abaturage mu buhinzi n’ubworozi by’umwuga kugira ngo bashobore kwihaza mu biribwa, hakoreshejwe uburyo bukwiye bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’uwamatungo bijyana no kubungabunga ibidukikije.